Amakuru
Trending

Sierra Leone: inteko ishingamategeko yemeje ikurwaho ry’igihano cy’urupfu.

Kuruyu was gatanu Taliki 23 abadepite bo muri Siera Leone bemeje ko bose bakuraho igihano cy’urupfu ni nyuma y’imbanziriza mushinga yo gukuraho icyo gihano bari bagejejweho na Minisitiri w’ubutabera whngirije.

Ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko iki gihano kizasimburwa n’igifungo cya burundu.

Muri Gicurasi, minisitiri wungirije w’ubutabera mu gihugu yatangaje ko yiyemeje gukuraho igihano cy’urupfu.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International wavuze ko umwaka ushize hatanzwe ibihano 39 by’urupfu.

Ariko nta muntu wiciwe muri Siyera Lewone kuva mu 1998.

Amnesty yavuze ko ibihano by’urupfu byakunze kugabanywa, ariko mu mpera z’umwaka ushize abantu 94 bari bagifite igihano cy’urupfu bakatiwe n’inkiko zitandukanye.

Iki cyemezo nikimara kwemezwa na Perezida Julius Maada Bio, Siyera Lewone izaba igihugu cya 23 cya Afurika cyakuyeho igihano cy’urupfu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site