Amakuru
Trending

Siporo igiye kujya yigwa nk’isomo mu mashuri yose yo mu Rwanda

Siporo itajyaga yigwa nk’andi masomo mu mashuri igiye kuba  itegeko mu mashuri yose  kuyigira isomo nk’ayandi nkuko byatangajwe na minisitiri wa siporo Munyangaju Aurore Mimosa. Ibi ngo ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa poritiki y’iterambere rya siporo ivugurye.

Mu kiganiro yagiranye na radio B&B FM Umwezi kuri uyu wa gatanu tariki ya 26 gashyantare 2021, minisitiri  Munyangaju yatangaje ko hari ingamba nyinshi zafashwe kandi zikirimo kuganirwaho neza n’inzego bireba ku girango bongere kuzahura siporo mu mashuri ndetse hongere gutegurwa amarushanwa atandukanye y’imikino.

Inama y’abaminisitiri iherutse kwemeza umushinga wa poritiki y’iterambere rya siporo ivuguruye uzageza muri 2030, nyuma y’imyaka irenga umunani hakurikizwa poritiki y’iterambere rya siporo yo muri 2012. Minisitiri Munyangaju yavuze ko hari byinshi byari mu ntego ya poritiki ya 2012 bitagezweho, ari nayo mpamvu yavuguruwe kugirango buri wese yisangemo kandi ayigiremo uruhare rufatika.

Minisitiri Munyangaju yatangaje ko bamaze kuganira na minisiteri y’uburezi MINEDUC kugirango bongere kuzahura siporo yasaga nk’isinziriye ndetse bongere gutegura amarushanwa atandukanye mu mashuri.

Minisitiri yagize ati:” twatangiye gukorana na MINEDUC kugira ngo ya gahunda yo kuzamura impano duhereye mu bana ikunde. Hari amarushanwa mu mashuri abanza, ayisumbuye  na kaminuza agomba gutangira vuba”. Yongeyeho ati:” guhera uyu munsi siporo nk’isomo ni itegeko mu mashuri. muri iyi poritiki hari ugushaka impano, ariko hari no kwita ku batekinisiye. Buri shuri risabwe kugira umwarimu wa siporo kandi ufite ubushobozi”.

minisitiri wa siporo yavuze ko sporo igiye kuba itegeko kwigishwa mu mashuri

Yavuze kandi ati: “ Amarushanwa  ya Inter scolaire agiye kuba itegeko hagamijwe kuzamura impano. Ndabwira abanyarwanda ko uyu mushinga twawize neza na MINEDUC”.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site