Iyobokamana
Trending

TANZANIA: Rose Muhando yavugishije abatari bake nyuma y’ibyo yatangaje

Umuhanzi kazi uririmba indirimbo zihimbaza Imana mu gihugu cya Tanzaniya Rose Muhando, agiye kumurika arubumu ye nshya muri uku kwezi kwa kabiri mu mugi wa Nairobi.

Iki gitaramo cyo kumurika arubumu nshya giteganyijwe kubera  muri Villa Rosa Kempinski hotel kuya 27 gashyantare 2021 nk’uko yabitangaje kuri youtube chanel ye, gusa amafaranga yo kwinjira muri iki gitaramo akaba yateje impaka cyane ku mbuga nkoranya mbaga.

Uyu muhanzi kazi umaze igihe mu muziki wo guhimbaza Imana wamenyekanye cyane mu ndirimbo ze zakunzwe nka Nibebe n’izindi, yaciye amafaranga yo kwinjira mu gitaramo  cye angana na 50,000 y’amashiringi  yo muri Kenya ku muntu umwe.

Rose muhando yaragize ati:” nkeneye inkuga yanyu kugirango   mbashe kongera kwamamaza ijambo ry’Imana mu mpande zose z’isi”.

Abafana ba Rose Muhando bacitse ururondogoro bibaza impamvu uyu muririmbyi yashyizeho akayabo kangana gutyo mu kwinjira mu gitaramo cyo kumurika arubumu gusa.

Abantu benshi bagiye kuri social media babaza niba ayo ari ibihumbi mirongo itanu by’amashiringi ya Kenya cyangwa aya Tanzania.

Umwe yagiye kuri Instagram arandika ati:” aya ma faranga ni amanya Kenya cyangwa ni ama Tanzania? Nahita ntungurwa nsanze ari amanya Kenya”.

Umuhanzi kazi Rose Muhando yaciye afana akayabo k’ibihumbi 50 by’amashiringi yo kwinjira mu gitaramo

Undi witwa Winfred Musuli nawe yagize ati:” iyi hoteri izaberamo igitaramo n’iyabantu bo mu rwego rwo hejuru  cyane. Ndibuka n’uwahoze ari perezida wa Amerika Barack Obama yarayemo kenshi ubwo yagiriraga urugendo muri Kenya. Amafaranga yaciye yo kwinjira mu gitaramo nayo arenze ukwmera”.

Nubwo benshi banenzi ibi ariko, hari abandi bafana ba Rose Muhando babibona mu bundi buryo ndetse bamushyigikiye.

Uwitwa Jen Robe we yaje amusabira imigisha ku Mana. Yagize ati:” Imana ikomeze ikuzamure”.

Kuri ubu Muhando yatangaje ko ari kuba i Dodoma muri Tanzania, ariko avuga ko azakomeza ku genda isi yamamaza ubutumwa Imana yamuhaye guha abantu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site