Imyidagaduro
Trending

Tanzaniya: abarenga 18000 banditse basaba ko umuhanzi Diamond akurwa mu irushanwa rya BET awards.

Abantu barenga 18.000 muri Tanzania bashyize umukono ku nyandiko (petition) isaba ko Diamond Platnumz akurwa ku rutonde rw’irushanwa rya Amerika, bamushinja ko “yakingiraga ikibaba” uwahoze ari umukuru w’igihugu.

Diamond, umwe mu baririmbyi bakomeye muri Afrika, ari ku rutonde rw’abahatanira ibihembo bihabwa abanyempano bakomeye kw’isi byiswe Best International Act, bitangwa na BET tv (Black Entertainment Television).

Ariko abateguye uru rwandiko bagereranya uyu murirmbyi mu buryo butandukanye n’abaherutse kwegukana irushanwa rya BET bo muri Nigeria Davido na Burna Boy, abaririmbyi bazwi cyane muri icyo gihugu.

Ku bw’aba bateguye uru rwandiko, aba baririmbyi babiri “bakoresha ingufu zabo bafite n’ubuhanga bwabo mu kwigarurira imitima y’abafana”.

Ikinyamakuru NairobiNews cyo muri Kenya, cyanditse ko Diamond Platnumz yari ashyigikiye cyane uwahoze ari umukuru w’igihugu cya Tanzania, John Pombe Magufuli, kandi ko imwe mu ndirimbo ze yakoreshejwe n’ishyaka CCM uri ku butegetsi mu bikorwa byo kwiyamamaza umwaka ushize.

Mu magambo make bati: “Diamond Platnumz ni umuririmbyi ukomeye wa Tanzania arazwi cyane kw’isi yakoresheje ukumenyekana kwe n’ubuhanga bwe mu kuvugira no gukingira ikibaba itoteza ribi cyane ry’uwahoze ari umukuru w’igihugu wayobozaga inkoni y’igitugu John Magufuli n’ubutegetsi bwe”.

“Diamond kandi ni incuti magara kandi akorana ubucuruzi butandukanye na Paul Makonda wahoze ari umukuru w’umujyi wa Dar-es-Salaam ushinjwa gutoteza ku mugaragaro kandi akanahiga bukware abaryamana bahuje ibitsina (LGBTI)”.

Magufuli, yapfuye mu kwa gatatu hashize iminsi micye atorewe kuyobora Tanzania manda ya kabiri, yashinjwaga ko yimaga uburenganzira bwo gutangaza ibitekerezo no gutoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site