Amakuru

TEXAS: Umuryango w’umwana uherutse kwicwa n’ubukonje wajyanye ibigo bishinzwe amashanyarazi mu nkiko

Ikiza cy’urubura rwinshi n’ubukonje bukabije kibasiye umugi wa Texas kiri guhitana abantu benshi abandi barahangayitse bikomeye nyuma yo kubura amazi n’umuriro.

Umwana w’imyaka 11 y’amavuko aherutse gusangwa n’umubyeyi we mu gitondo atagihumeka ubwo yari agiye kumubyutsa agasanga ntiyeguka. Umuryango w’uyu mwana wahisemo kujyana ibigo bishizwe ingufu n’umuriro  mu nkiko bitewe n’uko babishinja kugira uruhare mu rupfu rw’umwana wabo kuko batakoze ibishoboka ngo abantu bose babone umuriro bityo babone uburyo bwo gushaka ubushyuhe mu mibiri yabo.

Christian Pineda yasanzwe na nyina umubyara atakibasha kunyeganyega mu cyumweru gishize bitewe n’ubukonje bukabije bwamurushije imbaraga. Imiryango myinshi yo muri iyi reta ntamuriro w’amashanyarazi yari yongera kubona mu gihe ingo zimwe zamaze kongera kubona umuriro zikaba zibasha kwifasha.

Umuryango w’uyu mwana urashinja ibigo by’ingufu n’umuriro gushira imbaraga mu nyungu zabyo bwite kurusha ubuzima bw’abantu aho byananiwe kwitegura neza hakiri kare. Ibigo bitanga amashanyarazi ndetse n’inama ishinzwe iby’umuriro w’amashanyarazi muri Texas nibyo byasomwe mu rubanza.

Ikirego kivuga ko ibi bigo byananiwe gukora iteganyagihe ngo bimenye ibihe bigiye kuza byibura mbere y’icyumweru, kandi ko bananiwe gukora sisitemu ibafasha kwitegura hakiri kare mu gihe haje Ibiza bitunguranye nk’ibyo.

Ibigo bishinzwe ingufu n’amashanyarazi kuri ubu biri guhura n’ibibazo bikomeye byo kugarura umuriro ku baturage mugihe kande abakiriya babyo babashije kubona umuriro barimo gusabwa kwishura ku giciro kiri hejuru cyane ku muriro bakoresheje.

Umuryango wa Pineda wari umaze iminsi ibiri nta muriro ntan’ubushyuhe mugihe ubushyuhe  bwari ku kigero cya dogire 12 (12C) aho baribatuye, nkuko urukiko rubivuga.  Aganira n’itangazamakuru ryo muri ako gace, nyina wa Christian yavuze ko umwana we ari ubwa mbere yari abonye urubura kuva umuryango wakimukira muri reta ya Texas uvuye muri Honduras mu myaka ibiri ishize. Yavuze ko yari yishimiye kubona urubura no kurukiniramo.

Yaravuze ati:” ibintu byose byari bimeze neza. Yari yishimye uwo munsi kandi ntago yari arwaye na gato rwose”.

Uyu muryango w’abantu batanu wavuze ko iryo joro bari baraye mucyumba kimwe bose kugirango babone ubushyuhe. Christian yari yararanye na murumuna we w’imyaka itatu. Ariko ubwo nyina yajyaga kumubyutsa mu gitondo yatunguwe no gusanga umwana atanyeganyega. Yahise ahamagaza ubufasha bamujyana kubitaro ngo bagerageze kugarura ubuzima bwe ariko biranga.

Ikirego cy’umuryango wa Christian kivuga ko habayeho kutamenyesha abantu hakiri kare ko umuriro utazaboneka vuba ngo wenda bashake ubundi buryo bwo kubonamo ubushyuhe cyangwa bave muri ako gace. Ngo iyo ibi bigo bishinzwe umuriro w’amashanyarazi bimenyesha abantu kare byari gutabara ubuzima bw’uyu mwana muto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site