Amakuru
Trending

Ubutariani bwashyinguye ambasaderi Luca Attanasio n’umurinzi we biciwe muri Congo

 

Kuri uyu wa kane w’itariki 25 gashyantare, nibwo  Ubutariyani bwashyinguye ambasaderi Luca Attanasio  ndetsen’umurinzi we ( body guard) biciwe muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo ubwo bagabwagaho igitero bari mukazi.

Luca Attanasio w’imyaka 43 na Vittorio Lacovacci w’imyaka 30 wari ushinzwe kurinda umutekano we bararashwe ndetse baricwa ku wa mbere nyuma yo guhagarikwa   n’abagizi ba nabi ubwo bari mubutumwa bw’akazi. Aba bombi barasanywe n’abandi ubwo bari muri convoy y’umuryango wunze ubumwe ishami ryita kubiribwa ‘World Food Program’ (WFP) ibajyanye ku kigo cy’ishuri gihabwa ibiryo n’uyu muryango. Mustapha Milambo wari utwaye imodoka bari barimo nawe wiciwe muri iki gitero yashyinguwe muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo kuwa kabiri.

Umuhango wo gushyingura wabaye kuri uyu wa kane witabiriwe na minisitiri w’intebe Mario Draghi ndetse n’abandi baminisitiri, ukaba wabereye muri bazirika ya St Mary of the Angels and Martyrs iherereye mu mugi wa Roma ahakunze kubera imihango yose ikorerwa abayobozi bakuru b’iguhugu ndetse n’ibikorwa b’ijyanye n’umuco.

Mwijambo rye yavugiye ku kiriyo, karidinari Angelo De Donatis yagize ati:” aba bavandimwe bemeye kwitanga ngo bafashe abandi nubwo byari byabasabye  gutamba ubuzima bwabo”. De Donatis yavuze ko izi mfu zikwiye gutuma abantu bose bumva amarira y’abanya Congo barira kubw’abakobwa n’abahungu babo bapfa buri munsi.

Ambasaderi Attanasio asize umugore n’abana be batatu, naho Lacovacci we akaba asize fiancé.

Amakuru dukesha Aljazeera avuga ko, ibizamini byafatiwe muri Roma byerekanye ko aba bombi barashwe inshuro ebyiri ubwo bashimutwaga n’abagabo bitwaje intwaro.

Amakuru aturuka mu buyobozi bwa repuburika iharanira demokarasi ya Congo avuga ko,imodoka ebyiri za convoy zahagaritswe n’abagabo batandatu bitwaje intwaro  mu muhanda ziva mu burasirazuba bw’umugi wa Goma bakica umushoferi Milambo , abandi  batandatu zikabashorera zibajyana mu yindi nzira. Abagabo bitwaje intwari barashe kuri ya kipe y’abantu bari bajyanye ari naho aba bagabo bo mu gihugu cy’Ubutariyani barasiwe.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site