Amakuru

Umuhanzi Islael Mbonyi yasohoye indirimbo nshya

Umuhanzi w’umunyarwanda Islael Mbonyi ukunzwe cyane na benshi kubera indirimbo zihembura imitima y’abantu yongeye kunezeza abakunzi be abaha indirimbo nshyashya.

Islael Mbonye yamenyekanye mu ndirimbo nyinshi yagiye akora harimo nk’izo yasohoye   bwa mbere nka Number One, nzi ibyo nibwira, kumigezi, n’izindi yagiye akora ubwo yari mu gihugu cy’ubuhinde.

Mbonyi ni umuhanzi uririmba  indirimbo zihimbaza Imana, akaba yaragiye yigarurira imitima ya benshi bitewe n’indirimbo ze zandikanye ubuhanga ndetse  zuje ubutumwa bwiza bukangurira abantu kuva mubyaha, ndetse n’izindi nyinshi zitanga ihumure ku bantu. Ibi bituma abantu bakunda kureba no kumva indirimbo ze bitewe n’ubutumwa buzibamo ndetse n’ijwi rye ryiza  riyunguruye.

Mbonyi yavuze ko yatangiye umurimo wo kuririmba ubwo yigaga mu gihugu cy’ubuhinde aho yakurikiranaga amasomo ye mu bijyanye na pharmacie. Gusa uyu muhanzi yavuze ko ubwo yari akiri umwana yakundaga kuririmba muri korari ndetse no gucuranga. Indirimbo ze za mbere zasohotse ubwo akiri mu Buhinde aho indirimbo ze zageze murwanda zigakundwa ndetse zikishimirwa cyane mugihe abantu bari bataranabona uwo muhanzi uririmba izo ndirimbo bitewe n’uko yari ataragaruka mu Rwanda ngo bamubone.

Uyu muhanzi  utarakunze gukora amashusho y’indirimbo( video clip)  mu buryo busanzwe, yagiye akorera ibitaramo ahantu henshi hatandukanye aho yagiye akorera ibitaramo mu bihugu byo hanze ndetse no mubice bitandukanye byo mu Rwanda. Mbonyi akunze gukora amashusho mu bitaramo bitandukanye (live record) akaba kugeza ubu amaze gukora video clip imwe y’indirimbo yise nturi wenyine .

Mbonyi uherutse gukorera igitaramo cyagutse I Butare muri kaminuza y’urwanda aho yakoreye igitaramo cyasigaye mu mitima y’abantu cyane, kuri ubu ntarabasha komgra  gukora ibitaramo binini bitewe n’icyorezo cya coronavirusi, gusa yagiye akora ibitaramo kuri internet aho abantu bagombaga kubikurikiranira mu rugo hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Islael mbonyi wari uherutse gushyira hanze indirinbo yise Urwandiko kuri ubu yongeye gutuma abantu bagubwa neza aho yashyize hanze indirimbo nsha yise  BAHO  kuri uyu wa mbere w’itariki ya 22 gashyantare  2021. Mu masaha ya nyuma ya saasita nibwo uyu muhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yagejeje indirimbo ye nshya kuri shene ye ya youtube. Ni indirimbo nziza yuje amagambo y’ihumure ndetse wumva ikoze neza cyane.

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site