Showbiz

Umuhanzi levy yakebuye abasore batinya kubaka ingo yifashishije indirimbo bipfirahe.

Muri iyi minsi usanga abasore benshi bafite impungenge ndetse n’ingorane zo gufata umwanzuro ngo bakore ubukwe bagure umuryango nkuko itegeko ry’Imana ribivuga.
levy umusore wavukiye muri Uganda nyuma bakimukira mu Rwanda.

Bamwe usanga bitwaza ko kubaka urugo muri iyi minsi rusenyuka rutamaze kabiri bikabatera kudashaka Nyamara amaherezo bakabikora imburagihe.

Umuhanzi Levy abinyujije mu ndirimbo ye yise Bipfirahe? Yakebuye aba basore bahura n’izi mpungenge nkuko yabitangarije irwanda.rw ubwo twaganiraga nawe
Agira ati”Indirimbo yanjye nayikoze ngendeye kubyo nagiye numva mubuzima bwaburimunsi bwamuntu aho usanga umusore cyangwa inkumi usanga ifite ubushobozi bwose bushoboka ariko kugirango yubake agire umuryango bikanga agatinda mubusiribatera ugasanga bamubaza ahobipfira rero niho nakuye igitekerezo cyogukora indirimbo yanjye nise bipfirahe?”.

Uyu Musore kugeza ubu ufite n’izindi ndirimbo zagiye zikundwa n’abatari bake nka ntaho ritarema,ndagukunda na Hari impamvu.yavukiye mu gihugu cy’ubugande ariko bahita bimukira mu Rwanda Arinaho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye kuri ubu agerageza gukora injyana gakondo ariko ivanzemo hip hop.

Twakomeje adutangariza abahanzi yemera hano mu Rwanda harimo touff gangs na Riderman ndetse Akaba yarihebeye umuhanzi eminem muri america.
nk’abandi bahanzi levy nawe yakomwe mu nkokora na covid-19.

Covid-19 yamugizeho ingaruka zikomeye kimwe n’abandi bahanzi muri rusange. Yagize ati”Muribibihe bya covid-19 ntibyoroshye ku muziki wo murwanda pe kuko kuwukora ntibyoroshye doreko umuhanzi wabigize umwuga arya aruko yakoze ibitaramo gusa ukobyagenda kose ntibizabuza muzika nyarwanda gukomeza doreko ubu irimo kugurishirizwa kumbuga nkoranyambaga zitandukanye zicuruza umuziki”

Kanda hano urebe indirimbo Bipfirahe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site