ImyidagaduroShowbiz
Trending

Umuhanzi TBless_nanone uri mu bo Isimbi Noeline yifuza gufasha yamaze gusinya muri The premier empire ya Sankara.

Manzi prince wamenyekanye nka TBless nanone mu muziki nyarwanda kuri ubu ni umwe mu bahanzi babarizwa muri The premier empire akaba n’umwe mu bahanzi 3 Isimbi Noeline yifuza gufasha mu kumenyekanisha ibihangano byabo.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Irwandamedia.rw umuhanzi TBless watangiye Akina akanategura amafirime aho yateguye akanakina muri furime ye yise Mukweparupfu. Avugako nyuma yo kubona ibya filime haricyo bitanga yiyemeje kujya mu muziki ariko akabikora mu buryo bwo gufasha abahanzi babuze aho bamenera ngo bagaragaze impano zabo.

Mu mwaka wa 2019 nibwo TBless nanone yatangiye gufasha abahanzi bakizamuka arinabwo yaje guhuriza hamwe abahanzi bakizamuka bari bitabiriye irushanwa yise Bless talent show bakora indirimbo yise UKONAVUTSE ni indirimbo yakozwe na producer Fazzo, kurubu TBless amaze kugira indirimbo 4 zimaze kujya hanze harimo iyitwa Don’t cry,uko navutse yahurijemo abahanzi bakizamuka,wagiye kare hakaba niyitwa Gakondo yakoranye n’umuraperi Green_P.

Ubu iri studio ni iyitwa I wanna yakomwe mu nkokora na gahunda ya Guma murugo.
Isimbi Noeline usanzwe ukora Pronograph azajya afasha TBless kumenyekanisha ibihangano bye.

Agaruka ku mikoranire ye n’abantu batandukanye avugamo Isimbi Noeline wamenyekanye mu gukina Filime z’urukozasoni(Pronograph) aho yavuzeko Isimbi azajya amufasha mu bikorwa byo kumenyekanisha ibihangano bye binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Isimbi. Asoza TBless yavuzeko ubu at muri The premier empire iyi ikaba Ari label yashinzwe na Sankara isanzwe asobanura firime mu Rwanda.

Kanda hano ukurikirane indirimbo Niko navutse ya TBless ft all star

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site