Imyidagaduro
Trending

Umuhanzikazi ukizamuka yasabye Sugira Ernest kumutera inda nyuma y’intsinzi y’amavubi.

Intsinzi u Rwanda rwaraye rubonye yo kujya muri ¼ mu mikino ya CHAN, ku gitego cyatsinzwe na Sugira Ernest. Ni igitego cyahaye ibyishimo abanyarwanda benshi, ndetse abo muri Kigali ntibakanzwe na Guma mu rugo bamazemo icyumweru, ibyishimo byabarenze biroha mu mihanda.

Abatabashije kujya mu muhanda, ibyishimo byabo byagaragarijwe ku mbuga nkoranyambaga, abafite inka barazitanga, utayifite agatanga icyo afite ariko ibyinshi byerekezwa kuri Sugira Ernest watsinze igitego cyatumye Amavubi abona itike.

Umuhanzikazi Noëlla Izere nawe ntiyatanzwe mu nkundura y’abatangaga ibyo bafite. Abinyujije kuri Twitter, yatunguye abantu ashimira Sugira Ernest, akamwemerera impano yo guterwa inda na we.

Uyu muhanzikazi ni umwe mu bagaragarije Sugira Ernest ko yishimiye uko yitwaye mu mukino wa Togo, maze munsi y’ifoto uyu mukinnyi yari ashyize kuri Twitter aba umwe mu batanzeho igitekerezo, agira ati” Basi uzantere inda”.

Iki cyifuzo cy’uyu muhanzikazi cyatumye benshi mu babakurikira bagwa mu kantu nkuko babigaragaje mu bitekerezo bitandukanye byakurikiyeho.

Uwitwa Joshua Mugisha yagize ati “Inka ya Nkusi, Sugira Ernest aramenye niyirinde ibimurangaza.”

abaturage mu mugi wa kigali barenzwe n’ibyishimo birara mu mihanda.

Nubwo ari ubutumwa bwafashwe nko gutebya, benshi bagaragaje gutungurwa gukomeye ku bw’icyifuzo cy’uyu muhanzikazi bamukoreraho igitaramo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

Noëlla Izere ni murumuna wa Liza Kamikazi icyamamare mu muziki nyarwanda. Muri iyi minsi Kamikazi yihebeye umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Noëlla Izere mu minsi ya vuba yasohoye indirimbo zitandukanye zirimo; Iby’Isi, Icyo uzaba na Ikirutibindi

Ibitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site