Imyidagaduro
Trending

Umunyarwenya Grand m umaze kwigarurira imitima y’abanyarwanda ni muntu ki???

Grand m ni umunyarwenya akaba n’umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Mali giherereye mu burengerazuba bwa afurika. Yavutse taliki 15 ukuboza 2000 gusa abenshi bakunze kwibeshya ku myaka ye.

Mu busanzwe yitwa Mohamed Nantoume yatangiye kumenyekana nk’umunyarwenya ubwo yakinaga umupira w’amaguru mu gace atuyemo bikarangira batsinzwe. nyuma hafashwe amashusho amugaragaza ameze nkuri kurira ndetse imyenda ye yahindanye kubera kwigaragura mu mukungugu gusa ayo mashusho asozwa M akubise agatwenge nkaho ntacyabaye.

Grand m iri zina ryaturutse kubana bakinanaga umupira bamwise Grand kubera ariwe wari mukuru muribo bongeraho inyuguti ya M itangira izina rya Messi asanzwe afana, kuva kera m yakunze kugaragaza cyane ko ari umufana ukomeye wa Lionel Messi aho mu tuvidewo yagiye akora mbere yakundaga kuba yambaye umupira wa messi.kurubu m amaze kwigaragura imitima yabatari bacye muri afurika ndetse no ku’isi muri rusange.

Muriyiminsi kumbugankoranyambaga zitandukanye z’abanyarwanda hakunze gucicikana amashusho asekeje y’uyu munyarwenya utarakunze gushyira ahagaragara ubuzima bwe kuko abenshi mu batunze cyangwa bahanahana amashusho ye wasangaga batazi amazina n’imyaka bye ari ugukunda ibyo akora gusa.


Grand m amaze kwigarurira benshi mubakoresha imbugankoranyambaga kuko kuri instagram honyine amaze gukurikirwa n’abarenga miriyoni n’ibihumbi magana atatu (1300000) gusa yatunguranye ubwo yuzuzaga abantu ibihumbi 800 by’abamukurikirana mu gihe kitageze no kumwaka ibi byatumye icyamamare mu njyana ya Reggae J Balvin wo muri Colombia akora ikiganiro kuri instagram (live) agaruka kuri uyu musore Grand m gusa.

Kurubu M amaze gushyira hanze Album y’indirimbo yise Messi imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 800.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site