Amakuru
Trending

Umupfumu Rutangarwamaboko yamaganiye kure isoko ryo gucururizaho abageni mu Rwanda.

Hashize amezi2 iRemera ho mu mujyi wa Kigali hatangijwe sosiyete ihuza abashaka kurongorwa n’abashaka kurongora yitwa “Ndangira umugeni company ltd” bivugwako abazajya bashimana bazajya banana nk’umugabo n’umugore.

Iyi sosiyete yashinzwe na Vedaste Dusabimana akaba asanzwe ari n’umunyamategeko. Agaruka kucyamuteye gushinga iyi sosiyete yavuzeko yajyaga yifuza kugira inama abashakanye gusa bikamugora kubera imyaka ye, nyuma ngo nibwo yahise yiyemeza gushinga Ndangira umugeni mu rwego rwo kubaka ingo nshya yajya agira inama. Kurubu amakuru ahari avugako abasore n’inkumi barenga 60 baba aribo bamaze kwiyandikisha ngo bazahuzwe n’abandi bashaka kurushinga.
Rutangarwamaboko umupfumu akaba n’inzobere mu by’amateka n’umuco ni umwe mubamaganye sosiyete ya Ndangira umugeni.

Nyuma y’inkuru y’ishingwa rya Ndangira umugeni abenshi mu bakurikiranira hafi umuco nyarwanda bayamaganiye kure bayishinja kunyuranya n’umuco. Muri abo harimo umupfumu Rutangarwamaboko uyu kandi akaba nanone ari umushakashatsi n’inzobere mu by’amateka n’umuco.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu Rutangarwamaboko yavuzeko irisoko rije gutiza umurindi ikibazo cy’isenyuka ry’ingo gikomeje gufata indi ntera mu muryango nyarwanda ati”n’akataraza muzakazana ubu duhangayikishijwe n’ikibazo cy’ingo zisenyuka uko bwije n’uko bucyeye none haje abongera ibishwi mu binyururu ngo barazana isoko riranga abageni”.

Asoza yavuzeko umuco wa buri gihugu wubakira ku mihango,imigenzo n’imiziririzo kandi aribyo biwukomeza ati”gukura igihugu ku migenzo,imiziririzo n’imihango yacyo cyubakiyeho niko kugisenya utagikozeho”.

Nyuma yabamaganye iri soko ari benshi hategerejwe icyo inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco izavuga kuribi dore ko biri mu birebana n’umuco .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site