AmakuruImyidagaduro
Trending

Umuraperi Fireman nyuma yo kuzahazwa n’ubukene yagobotswe n’abakunzi be.

Umuraperi Uwimana Francis uzwi cyane Fireman yakusanyirijwe inkunga y’amafaranga angana na miliyoni imwe n’ibihumbi 500 ndetse yishyurirwa ubukode bw’inzu bw’amezi atandatu n’abagiraneza bo mu Rwanda no hanze yarwo.
Fireman na bagenzi be babanaga mu itsinda rya tough gang.

Fireman ni umwe mu baraperi bakomeye mu Rwanda rwagize.Yamenyekanye cyane mu itsinda rya Tough Gang ndetse yanakoze indirimbo zakunzwe nka Africa,Mama Rwanda,Bana bato,Nyamijosi,n’izindi

Umuhanzi Fireman wamaze umwaka wose agororerwa Iwawa kubera kwishora mu biyobyabwenge,yarekuwe mu mpera z’umwaka ushize atangira umushinga wo kwiyubaka cyane ko nta muryango agira.

Fireman wagiye agaragaza ko yasubiye ku murongo ndetse agatera ivi ashaka kurushinga,yahise yongera gukurikiranwa n’inkiko kubera icyaha yashinjwe cyo gukubitira umuntu Iwawa.

Aganira n’urubuga rwa YouTube ya Yago TV Show, mu byumweru bishize,yavuze ko abayeho mu buzima butari bwiza bitewe nuko Covid-19 yahagaritse ibitaramo kandi ariho yakuraga amaramuko ndetse no kuba akurikiranwe n’inkiko.

Uyu Muhanzi wakunzwe cyane kubera imyandikire ye yo ku rwego rwo hejuru mu njyana ya Rap yavuze ko abona Imana yaramwibagiwe kubera ibibazo biri kumubaho,asaba abantu kumugoboka.

Kimwe mu bibazo Fireman yagaragaje ko afite kandi kitamworoheye ni uko akomeje gukurikiranwa ku byaha akekwaho kuba yarakoreye mu Kigo Ngororamuco Cya Iwawa, birimo gukubita no gukomeretsa bagenzi be bari kumwe gusa we arabihakana.

Ku munsi w’ejo,Umunyamakuru Nyarwaya Yago wa Yago TV Show yasuye umuhanzi Uwimana Francis “Fireman”,amushyikiriza inkunga ya miliyoni 1.5 FRW yahawe n’abafana be ndetse n’abagiraneza bamutekerejeho bagakusanya amafaranga.Uyu munyamakuru yavuze ko aba bagiraneza kandi bamwishyuriye inzuabamo amezi 6 yose.

Fireman akibona iyi nkunga,yavuze ko yari amaze imyaka 5 atabona amafaranga angana gutya gusa yishimiye umutima yeretswe n’aba bantu.

N’amarangamutima menshi,Fireman yavuze ko yongeye kubona icyizere nyuma yo guhabwa iyi nkunga igiye kumufasha guhangana n’urubanza rwe ruraza kuba kuri uyu wa Gatatu.
mubyo yakoze nyuma yo kuva i wawa harimo no gutera ivi.

Nyuma y’ameze abiri avuye IWAWA,Fireman yahise atabwa muri yombi abazwa ku byaha yakekwaho byo gukubita no gukomeretsa, afungirwa muri Gereza ya Gisirikare, aza kurekurwa by’agateganyo muri Mutarama ariko icyorezo cya COVID-19 gihita cyaduka ibitaramo yari yitezeho amakiriro birafungwa kugeza n’ubu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site