Imikino
Trending

Urujijo rwari kuri muhire kevin wifuzwaga n’amakipe anyuranye rurangiye atsindiwe na Rayon sports.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Mata 2021, Rayon Sports yasinyishije abakinnyi babiri bakina hagati mu kibuga basatira izamu, Héritier Luvumbu Nzinga na Muhire Kevin, bombi ku masezerano y’amezi abiri azarangirana na Shampiyona ya 2020/21.
Héritier luvumbu nawe yasinye amasezerano y’amezi2.

Kimwe n’andi makipe yose ari mu Cyiciro cya Mbere, Rayon Sports yemerewe kongeramo abakinnyi bashya kugeza tariiki ya 29 Mata 2021.

Kuri uyu wa Gatandatu, ibinyujije kuri Twitter, iyi kipe yatangaje ko yasinyishije Muhire Kevin wakinaga muri Oman, ariko Shampiyona yaho ikaba yarahagaritswe n’icyorezo cya COVID-19.

Muhire Kevin wakiniye Rayon Sports hagati ya 2015 na 2019, yayivuyemo ajya gukina mu Misiri, ahava muri uyu mwaka, yerekeza muri Oman.

Undi mukinnyi Rayon Sports yasinyishije ni Umunye-Congo, Nzinga Héritier Luvumbu w’imyaka 26. Yakinaga muri Maroc, aho yageze muri 2018 agiye muri AS FAR batandukanye muri 2019 akajya muri Youssoufia Berrechid yakiniraga kugeza ubu.

Luvumbi wari kumwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri CHAN 2016 mu Rwanda, yakiniye kandi Union SG yo mu Bubiligi na AS Vita Club y’iwabo.

Rayon Sports iri mu itsinda B rya Shampiyona, izatangirira kuri Gasogi United tariki ya 2 Gicurasi, iminsi itatu mbere yo guhura na Kiyovu Sports mu gihe izasoreza kuri Rutsiro FC tariki ya 8 Gicurasi 2021.

Mu kwitegura iyi mikino, imaze gukina umukino umwe wa gicuti, aho yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 ku wa Gatatu mu gihe ishobora gukina na Police FC undi mukino wa gicuti ku Cyumweru cyangwa ku wa Mbere tariki ya 26 Mata 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site