Imyidagaduro

USA: nick minaj mu gahinda gakomeye nyuma yo kubura umuntu yakundaga mu buzima.

Onika Tanya Maraj wamenyekanye ku izina rya Nick Minaj, yavukiye mu gihugu cya Trinidad mbere yo kuza muri Amerika akarererwa mu gace ka Queens mumujyi wa New York.

Inkuru dukesha ikinyamakuru TMZ ivuga impanuka y’imodoka yatwaye ubuzima bwa Robert Maraj uyu akaba yari papa w’umuraperikazi nick minaj.
nick ababajwe n’umwana we uzakura atazi sekuru.

Iki kinyamakuru kivuga ko polisi yo mu mujyi wa New York yemeje ko Robert Maraj yariho agenda n’amaguru ku muhanda kuwa gatanu ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ubwo imodoka yamugongaga.

Abapolisi bavuga ko uwari utwaye iyo modoka yahise ahunga mu gihe nta muntu wabonye neza amakuru y’ibyabaye n’ibiranga iyo modoka.

Robert, se wa Nicki Minaj, yajyanywe kwa muganga arembye, kuwa gatandatu nibwo yashizemo umwuka.

TMZ ivuga ko polisi iri gukora iperereza mu gushakisha imodoka yagonze uwo mugabo.

Nicki ntacyo aratangaza ku rupfu rwa se. Gusa umwe mu bamuhagarariye yemeje inkuru y’urufu rwa Robert Maraj.

Nicki apfushije umubyeyi mu gihe yari amaze amezi ane abyaye umwana we wa mbere we n’umugabo we Kenneth Petty. Nukuvugako uyu mwana azakura atazi sekuru ubyara nyina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site