Imyidagaduro

USA: umugore wabyaranye n’umuraperi Tekashi 6ix9ine atewe ubwoba n’icyaha cyakozwe n’uyu muraperi.

Umuraperi w’umunyamerika Tekashi 6ix9ine wamenyekanye cyane ku ruhando mpuzamahanga nyuma yo gutigisa imbuga nkoranyambaga zicururizwaho umuziki cyane cyane urwa youtube rwaciyeho indirimbo nka Gooba ubu imaze kurebwa n’abarenga miriyoni 688. Iyi ni imwe muzatumye tekashi yongera kuvugwa cyane nyuma yuko avuye muri gereza aho yarafunzwe azira icyaha cyo gufata ku ngufu.
Tekashi n’umuryango we mbere yuko batandukana.

Mu kiganiro Sara Molina wabyaranye na Tekashi yagiranye na TMZ yavuzeko atewe impungenge n’umutekano we n’umukobwa we yabyaranye n’umuraperi umaze kuba mpuzamahanga Tekashi. Nk’umuntu wakoze icyaha cyo gufata kungufu bavugako batewe ubwoba n’ibishobora kuzababaho kubera icyaha cyakozwe na se w’umukobwa we. Uretse nibyo bavugako bahorana urwicyekwe n’ikimwaro baterwa n’ibyakozwe n’uyu muraperi.
Sara Molina wabyaranye na Tekashi.

Sara yavuzeko bitandukanye na 6ix9ine ushobora kujya aho ashaka hose arikumwe n’abamurinda kuribo atariko bimeze kuko ngo aho bajya hose bagenda bigengesereye ndetse batizeye umutekano wabo. Yongeyeho ko kandi aterwa ubwoba n’umukobwa we w’imyaka 5 witwa Saraiyah ushobora kuzaba igipimo ku bashaka kwihorera no kwihimura kuri Tekashi bakaba bagirira nabi umukobwa we.

Sara asoza ikiganiro yagiranye na TMZ yavuzeko ntacyo bifuza kuri Tekashi wamaze kujya kurundi rwego uretse kubaha amahoro we n’umukobwa we akareka kugumya kubatekerezaho. Umunyamategeko wa Tekashi Lance Lazzaro yavuzeko ibivugwa n’uyu mugore ku mukiriya we bidakuraho uruhare rwa Tekashi kuri Saraiyah nk’umubyeyi ku mwana we.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site