Amakuru
Trending

WhatsApp igiye guhagarikira ubutumwa abantu batemera amabwiriza yayo mashya

Icyigo cy’itumanaho cya WhatsApp cyatangaje ko abantu batazemera gukurikiza amabwiriza yacyo mashya batazongera kubasha kohereza no kwakira ubutumwa mu gihe cy’iminsi micye nyuma konti yabo yose igahagarikwa burundu.

Ikigo cy’itumanaho cya WhatsApp cyahoze ari ikigo gifite uburyo bukomeye bwo kubika amabanga y’abagikoresha kuburyo n’abakozi ba WhatsApp batabashaga kugera ku mabanga y’umuntu cyangwa kugira uburenganzira bwo kubona ibyo umuntu aganira n’undi igihe bandikirana. Ibi byari mbere kuko umuntu wavumvuye WhatsApp yari afite intego yo kubona uburyo bwo kujya aganiriraho n’umuryango we gusa ntawundi muntu ugize uburenganzira bwo kubona ikiganiro bagiranye.

Jan Koum, umunya Ukraine wavumbuye WhatsApp yabikoze kuko yashakaga kubona urubuga yajya avuganiraho n’umuryango we gusa badafite ubwoba ko hari ubona cyangwa akumviriza ibiganiro byabo bitewe n’uko yavukiye mu gihugu aho umuntu adafite uburengazira bwo kuvuga icyo ashatse. Amaze kubona ko WhatsApp ibishoboye, yahisemo kuyisangiza abandi kuko yabonaga ari byiza ku mutekano w’umuntu. Uko niko WhatsApp yageze kubantu bose bakayikunda ndetse bakayikoresha cyane.

Uretse kuba yabashaga kubika amabanga y’abantu, WhatsApp yoroshyaga ubuzima cyane kuburyo wasangaga abantu mu ngeri zose baryohewe no kuyikoresha kuko yihutisha kandi ikoroshya itumanaho.

Muri gashyantare 2014, nibwo umuherwe Mark Zuckerberg nyiri facebook na instagram yaguze WhatsApp agera kuri miriyoni 21.8 z’amadorari. Bitewe n’uko Facebook na Instagram zikorera cyane amafaranga mu kwamamaza, uyu mugabo yifuje guhuza WhatsApp na facebook kugirango naho abashe kubona inyungu iturukamo nk’uko bigenda kuri Facebook na Instagram.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021, nibwo WhatsApp yatanze amatangazo ndetse n’ubutumwa bumenyesha ku bakiriya bayo ko igiye guhuzwa na Facebook ndetse ko abantu bose bagomba kubahiriza amabwiriza yayo mashya abatabishoboye bakareka kuyikoresha. Ibi ntibyashimishije abantu benshi kuko bamwe batangiye no kwimukira kuzindi mbuga bitewe n’uko batizeye umutekano uri muri aya mabwiriza mashya.

Abantu benshi bagiye bahabwa ubutumwa bumenyesha(notifications) ko bagomba kwemera amabwiriza mashya. Impinduka n’amabwiriza mashya byagombaga gutangira gukurikizwa guhera kuya 8 gashyantare, ariko bikaba byarigijwe inyuma mu rwego rwo kubanza gutegura abantu.

Kugeza ubu, WhatsApp yamenyesheje abayikoresha ko itariki ntarengwa yo gutangira gukorera mu mabwiriza mashya ari iya 15 gicurasi, aho umuntu wese azaba asabwa kwemera kwinjira mu mabwiriza mashya cyangwa agahagarika gukoresha WhatsApp burundu.

WhatsApp yagize iti: Konti zabo zizashyirwa kurutonde rw’ “izidakora”. Kandi konti idakora ishobora gusibwa nyuma yiminsi 120. Guhamagara no kwakira ubutumwa bwa WhatsApp bumenyensha(notifications) bizaba bigikora ariko nabyo bizamara ibyumweru bicye. Gusa umuntu ntazaba akibasha kwandikira undi ubutumwa cyangwa kubwakira.

Ibi ngo bizamara igihe gito umuntu yibutswa kwemeranya n’amabwiriza mashya, hanyuma konti ye isibwe burundu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button

Adblock Detected

Close or Pause AdBlocker before Using this site